Thursday, May 15, 2014

PASTEUR PAUL JOSEPH NGO YAFASHWE

Amakuru atangwa n’abantu ba hafi ya Pasiteri Paul-Joseph Mukungubila, ushinjwa kuba yarateguye ibitero byagabwe i Kinshasa kuwa 30 Ukuboza 2013, aravuga ko yatawe muri yombi na Polisi y’Afurika y’Epfo afatiwe i Johannesburg.




Uwitwa Cédar Nziamboudi aganira na Jeune Afrique yavuze ko ari igikorwa cy’ubushimusi.



Akomeza agira ati« Pasiteri yafashwe mu gitondo [kuwa 15 Gicurasi] mu masaha ya saa kumi n’ebyiri ; aho yaratuye i Johannesburg afatwa na Interpol n’abapolisi b’Afurika y’Epfo. » Yemeza ko kumufata byasabwe na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.



Yongeraho ko Mukungubila ashinjwa kugira itsinda ryo guhungabanya umutekano wa Congo.



Kinshasa ntiyemeje iby’ifatwa rya Pasiteri Mukungubira ariko yavuze ko impapuro zo kumufata zo zatanzwe nyuma y’ibitero byo kuwa 30 Ukuboza mu bice bya Kinshasa, Kindu na Lubumbashi.



Muri ibyo bitero habaruwe abantu bagera ku 100. Icyo gihe Radiyo na Televiziyo by’igihugu byarashweho

No comments: